Nehemiya 9:28

Ariko iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y’ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri,

Imirongo ikikije uyu

9:27 Ni cyo cyatumaga ubahāna mu maboko y’ababisha babo bakabababaza. Nuko iyo babonaga amakuba bakagutakira warabumvaga uri mu ijuru, kandi ku bw’imbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko y’ababisha babo.

9:28 Ariko iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y’ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri,

9:29 ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabo zasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.

Ubuhinduzi n’inkomoko