Nehemiya 9:29

ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabo zasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.

Imirongo ikikije uyu

9:28 Ariko iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y’ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri,

9:29 ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabo zasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.

9:30 Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y’amahanga yo mu gihugu.

Ubuhinduzi n’inkomoko