Nehemiya 9:30

Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y’amahanga yo mu gihugu.

Imirongo ikikije uyu

9:29 ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabo zasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.

9:30 Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y’amahanga yo mu gihugu.

9:31 Ariko ku bw’imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y’imbabazi n’ibambe.

Ubuhinduzi n’inkomoko