Nehemiya 9:31

Ariko ku bw’imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y’imbabazi n’ibambe.

Imirongo ikikije uyu

9:30 Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y’amahanga yo mu gihugu.

9:31 Ariko ku bw’imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y’imbabazi n’ibambe.

9:32 “Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n’abami bacu n’abatware bacu, n’abatambyi bacu n’abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n’ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z’abami ba Ashūri ukageza ubu.

Ubuhinduzi n’inkomoko