Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw’Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n’ijwi rirenga.
Nehemiya 9:4
Imirongo ikikije uyu
9:3 Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy’umunsi basoma mu gitabo cy’amategeko y’Uwiteka Imana yabo, n’ikindi gice cya kane bātura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo.
9:4 Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw’Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n’ijwi rirenga.
9:5 Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati “Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry’icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.