Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati “Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry’icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.
Nehemiya 9:5
Imirongo ikikije uyu
9:4 Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw’Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n’ijwi rirenga.
9:5 Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati “Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry’icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.
9:6 “Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru n’ijuru risumba ayandi n’ingabo zaryo zose, n’isi n’ibiyirimo byose n’amanyanja n’ibiyarimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose n’ingabo zo mu ijuru zirakuramya.