Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n’inzara, ahubwo nzabahera amahoro y’ukuri hano.’ ”
Yeremiya 14:13
Imirongo ikikije uyu
14:12 Naho bakwiyirize ubusa sinzumvira gutaka kwabo, kandi nibatamba ibitambo byoswa n’amaturo y’ifu sinzabyemera ahubwo nzabarimbuza inkota n’inzara n’icyorezo.”
14:13 Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n’inzara, ahubwo nzabahera amahoro y’ukuri hano.’ ”
14:14 Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry’ibinyoma, n’iby’ubupfumu n’ibitagize umumaro, n’uburiganya bwo mu mitima yabo.