Yeremiya 14:14

Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry’ibinyoma, n’iby’ubupfumu n’ibitagize umumaro, n’uburiganya bwo mu mitima yabo.

Imirongo ikikije uyu

14:13 Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n’inzara, ahubwo nzabahera amahoro y’ukuri hano.’ ”

14:14 Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry’ibinyoma, n’iby’ubupfumu n’ibitagize umumaro, n’uburiganya bwo mu mitima yabo.

14:15 Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby’abahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n’inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’ Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n’inzara.’

Ubuhinduzi n’inkomoko