Yeremiya 2:20

“Erega kera wiyiciye ubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandi uvuga uti ‘Sinzakoreshwa!’ Ahubwo mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza.

Imirongo ikikije uyu

2:19 Ububi bwawe buzaguhana n’ubuhemu bwawe buzagukoraho, nuko umenye kandi urebe ko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntube ukinyubaha.” Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.

2:20 “Erega kera wiyiciye ubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandi uvuga uti ‘Sinzakoreshwa!’ Ahubwo mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza.

2:21 Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?

Ubuhinduzi n’inkomoko