Yeremiya 2:21

Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?

Imirongo ikikije uyu

2:20 “Erega kera wiyiciye ubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandi uvuga uti ‘Sinzakoreshwa!’ Ahubwo mu mpinga y’umusozi wose no munsi y’igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza.

2:21 Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?

2:22 Kuko naho wakwiyuhagiza shura, ukagira n’isabune nyinshi, ariko imbere yanjye ibyaha byawe byaraguhindanije. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Ubuhinduzi n’inkomoko