Yeremiya 26:18

“Ku ngoma ya Hezekiya umwami w’Abayuda Mika w’i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b’i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk’umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by’imisaka, n’umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzaba nk’aharengeye hose ho mu ishyamba.’

Imirongo ikikije uyu

26:17 Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahaguruka babwira iteraniro ryose ry’abantu bati

26:18 “Ku ngoma ya Hezekiya umwami w’Abayuda Mika w’i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b’i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk’umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by’imisaka, n’umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzaba nk’aharengeye hose ho mu ishyamba.’

26:19 Hezekiya umwami w’u Buyuda n’ab’i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.

Ubuhinduzi n’inkomoko