Yeremiya 26:19

Hezekiya umwami w’u Buyuda n’ab’i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.

Imirongo ikikije uyu

26:18 “Ku ngoma ya Hezekiya umwami w’Abayuda Mika w’i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b’i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk’umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by’imisaka, n’umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzaba nk’aharengeye hose ho mu ishyamba.’

26:19 Hezekiya umwami w’u Buyuda n’ab’i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.

26:20 “Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry’Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w’i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n’iki gihugu amagambo ahwanye n’aya Yeremiya yose.

Ubuhinduzi n’inkomoko