Yeremiya 26:20

“Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry’Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w’i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n’iki gihugu amagambo ahwanye n’aya Yeremiya yose.

Imirongo ikikije uyu

26:19 Hezekiya umwami w’u Buyuda n’ab’i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.

26:20 “Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry’Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w’i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n’iki gihugu amagambo ahwanye n’aya Yeremiya yose.

26:21 Umwami Yehoyakimu n’intwari ze zose n’ibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.

Ubuhinduzi n’inkomoko