Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.” Ni ko Uwiteka avuga.
Yeremiya 3:20
Imirongo ikikije uyu
3:19 “Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguha igihugu cyiza, umwandu mwiza w’ingabo z’abanyamahanga.’ Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’
3:20 Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.” Ni ko Uwiteka avuga.
3:21 Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry’umuborogo no kwinginga by’Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo.