Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry’umuborogo no kwinginga by’Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo.
Yeremiya 3:21
Imirongo ikikije uyu
3:20 Ni ukuri uko umugore ariganya umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we.” Ni ko Uwiteka avuga.
3:21 Ijwi ryumvikanye mu mpinga ry’umuborogo no kwinginga by’Abisirayeli, kuko bagoretse inzira zabo bakibagirwa Uwiteka Imana yabo.
3:22 “Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe, nzabakiza gusubira inyuma kwanyu.” “Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu.