Ni ukuri ni ubusa kwiringira gutabarwa n’ibigirwamana, guturuka mu misozi miremire aho basakurizaga. Ni ukuri ku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.
Yeremiya 3:23
Imirongo ikikije uyu
3:22 “Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe, nzabakiza gusubira inyuma kwanyu.” “Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu.
3:23 Ni ukuri ni ubusa kwiringira gutabarwa n’ibigirwamana, guturuka mu misozi miremire aho basakurizaga. Ni ukuri ku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.
3:24 Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n’amashyo yabo, abahungu babo n’abakobwa babo.