Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n’amashyo yabo, abahungu babo n’abakobwa babo.
Yeremiya 3:24
Imirongo ikikije uyu
3:23 Ni ukuri ni ubusa kwiringira gutabarwa n’ibigirwamana, guturuka mu misozi miremire aho basakurizaga. Ni ukuri ku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli.
3:24 Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n’amashyo yabo, abahungu babo n’abakobwa babo.
3:25 Twiryamire dufite isoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuye ku Uwiteka Imana yacu, twe na ba data uhereye mu buto bwacu ukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yacu.”