Yeremiya 34:16

ariko mwisubiyeho musuzuguza izina ryanjye, umuntu wese agarura umuretwa we, n’umuntu wese umuja we, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubije ku buretwa kugira ngo bababere abaretwa n’abaja.

Imirongo ikikije uyu

34:15 Mwari muhindukiye mukora ibintunganiye, umuntu wese akamenyesha mugenzi we ko akuwe ku buretwa, kandi mwari mwasezeraniye imbere yanjye mu nzu yitirirwe izina ryanjye,

34:16 ariko mwisubiyeho musuzuguza izina ryanjye, umuntu wese agarura umuretwa we, n’umuntu wese umuja we, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubije ku buretwa kugira ngo bababere abaretwa n’abaja.

34:17 “Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota n’icyorezo n’inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by’abami bo mu isi.’ Ni ko Uwiteka avuga.

Ubuhinduzi n’inkomoko