Yeremiya 34:17

“Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota n’icyorezo n’inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by’abami bo mu isi.’ Ni ko Uwiteka avuga.

Imirongo ikikije uyu

34:16 ariko mwisubiyeho musuzuguza izina ryanjye, umuntu wese agarura umuretwa we, n’umuntu wese umuja we, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubije ku buretwa kugira ngo bababere abaretwa n’abaja.

34:17 “Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota n’icyorezo n’inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by’abami bo mu isi.’ Ni ko Uwiteka avuga.

34:18 ‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y’isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,

Ubuhinduzi n’inkomoko