‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y’isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,
Yeremiya 34:18
Imirongo ikikije uyu
34:17 “Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota n’icyorezo n’inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by’abami bo mu isi.’ Ni ko Uwiteka avuga.
34:18 ‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y’isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,
34:19 ibikomangoma by’i Buyuda n’ibikomangoma by’i Yerusalemu, n’inkone n’abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y’ibice by’ikimasa.