Yeremiya 34:19

ibikomangoma by’i Buyuda n’ibikomangoma by’i Yerusalemu, n’inkone n’abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y’ibice by’ikimasa.

Imirongo ikikije uyu

34:18 ‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y’isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y’ibice byacyo,

34:19 ibikomangoma by’i Buyuda n’ibikomangoma by’i Yerusalemu, n’inkone n’abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y’ibice by’ikimasa.

34:20 Nzabashyira mu maboko y’ababisha babo, no mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, kandi intumbi zabo zizaba ikiryo cy’ibisiga byo mu kirere n’icy’inyamaswa zo mu ishyamba.

Ubuhinduzi n’inkomoko