“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza.
Yeremiya 35:13
Imirongo ikikije uyu
35:12 Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
35:13 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza.
35:14 Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n’ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.