Yeremiya 35:14

Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n’ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.

Imirongo ikikije uyu

35:13 “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza.

35:14 Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n’ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.

35:15 Kandi nabatumyeho n’abagaragu banjye b’abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira.

Ubuhinduzi n’inkomoko