Na Yehoyakimu umwami w’u Buyuda umuhanurire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami w’i Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n’amatungo bishiraho?”
Yeremiya 36:29
Imirongo ikikije uyu
36:28 “Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.
36:29 Na Yehoyakimu umwami w’u Buyuda umuhanurire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami w’i Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n’amatungo bishiraho?”
36:30 Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy’izuba ry’amanywa no mu mbeho y’ijoro.