Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy’izuba ry’amanywa no mu mbeho y’ijoro.
Yeremiya 36:30
Imirongo ikikije uyu
36:29 Na Yehoyakimu umwami w’u Buyuda umuhanurire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami w’i Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n’amatungo bishiraho?”
36:30 Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy’izuba ry’amanywa no mu mbeho y’ijoro.
36:31 Kandi nzamuhana we n’urubyaro rwe n’abagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo n’abatuye i Yerusalemu n’abantu b’i Buyuda nzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.’”