Yeremiya 40:11

Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu n’abari mu bihugu byose, bumvise ko umwami w’i Babuloni yasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware,

Imirongo ikikije uyu

40:10 Nanjye ubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludaya bazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n’amatunda byo mu cyi n’amavuta ya elayo, mubyuzuze ibibindi byanyu kandi mube mu midugudu yanyu mwahindūye.”

40:11 Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu n’abari mu bihugu byose, bumvise ko umwami w’i Babuloni yasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware,

40:12 nuko Abayuda bose baragaruka bavuye aho bari batatanirijwe hose, baza mu gihugu cy’u Buyuda kwa Gedaliya i Misipa, basarura imizabibu n’amatunda byo mu cyi byinshi cyane.

Ubuhinduzi n’inkomoko