Nanjye ubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludaya bazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n’amatunda byo mu cyi n’amavuta ya elayo, mubyuzuze ibibindi byanyu kandi mube mu midugudu yanyu mwahindūye.”
Yeremiya 40:10
Imirongo ikikije uyu
40:9 Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo n’abantu babo ati “Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyoboke umwami w’i Babuloni, kandi muzaba amahoro.
40:10 Nanjye ubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludaya bazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n’amatunda byo mu cyi n’amavuta ya elayo, mubyuzuze ibibindi byanyu kandi mube mu midugudu yanyu mwahindūye.”
40:11 Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu n’abari mu bihugu byose, bumvise ko umwami w’i Babuloni yasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware,