Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo n’abantu babo ati “Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyoboke umwami w’i Babuloni, kandi muzaba amahoro.
Yeremiya 40:9
Imirongo ikikije uyu
40:8 baherako basanga Gedaliya i Misipa. Amazina yabo ni aya: Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Sheraya mwene Tanihumeti na bene Efayi b’i Netofa, na Yezaniya umwana w’umuntu w’i Māka bo n’abantu babo.
40:9 Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo n’abantu babo ati “Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyoboke umwami w’i Babuloni, kandi muzaba amahoro.
40:10 Nanjye ubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludaya bazaza kudusūra: ariko mwebweho musarure imizabibu n’amatunda byo mu cyi n’amavuta ya elayo, mubyuzuze ibibindi byanyu kandi mube mu midugudu yanyu mwahindūye.”