Yeremiya 40:5

Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami w’i Babuloni yagize umutegeka w’imidugudu y’u Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.” Nuko umutware w’abarinzi amuha impamba n’impano, aramurekura aragenda.

Imirongo ikikije uyu

40:4 Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.”

40:5 Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami w’i Babuloni yagize umutegeka w’imidugudu y’u Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.” Nuko umutware w’abarinzi amuha impamba n’impano, aramurekura aragenda.

40:6 Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.

Ubuhinduzi n’inkomoko