Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.
Yeremiya 40:6
Imirongo ikikije uyu
40:5 Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati “Noneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami w’i Babuloni yagize umutegeka w’imidugudu y’u Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.” Nuko umutware w’abarinzi amuha impamba n’impano, aramurekura aragenda.
40:6 Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.
40:7 Nuko abatware b’ingabo zari mu misozi, bo ubwabo n’abantu babo bumvise yuko umwami w’i Babuloni yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegeka mu gihugu, akamuha abagabo n’abagore n’abana n’abatindi bo mu gihugu, abatari bajyanywe ho imbohe i Babuloni,