Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n’abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe ab’i Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa.
Yeremiya 44:24
Imirongo ikikije uyu
44:23 Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry’Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije.Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk’uko biri n’uyu munsi.”
44:24 Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n’abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe ab’i Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa.
44:25 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n’abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n’amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y’ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.