Yeremiya 44:25

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n’abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n’amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y’ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.

Imirongo ikikije uyu

44:24 Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose n’abagore bose ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe ab’i Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa.

44:25 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwe n’abagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza n’amaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo y’ibyokunywa’, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.

44:26 Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwe ab’i Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi n’akanwa k’umuntu wese w’i Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.’

Ubuhinduzi n’inkomoko