Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b’i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n’inkota n’inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose.
Yeremiya 44:27
Imirongo ikikije uyu
44:26 Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwe ab’i Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: ‘Dore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi n’akanwa k’umuntu wese w’i Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.’
44:27 Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b’i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n’inkota n’inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose.
44:28 Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.