Yeremiya 44:28

Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.

Imirongo ikikije uyu

44:27 Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu b’i Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa n’inkota n’inzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose.

44:28 Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.

44:29 Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.

Ubuhinduzi n’inkomoko