Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.
Yeremiya 44:29
Imirongo ikikije uyu
44:28 Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.
44:29 Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.
44:30 Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y’abahiga ubugingo bwe, nk’uko nashyize Sedekiya umwami w’u Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.’ ”