Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy’amatongo n’abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.
Yeremiya 49:2
Imirongo ikikije uyu
49:1 Ibya bene Amoni. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n’abantu be bagatura mu midugudu yaho?
49:2 Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy’amatongo n’abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.
49:3 Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b’i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n’ibikomangoma bye bari kumwe na we.