Yeremiya 49:3

Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b’i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n’ibikomangoma bye bari kumwe na we.

Imirongo ikikije uyu

49:2 Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y’intambara numvisha i Raba y’Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy’amatongo n’abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.

49:3 Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b’i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n’ibikomangoma bye bari kumwe na we.

49:4 Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n’umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’

Ubuhinduzi n’inkomoko