Yeremiya 50:2

Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.

Imirongo ikikije uyu

50:1 Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cy’Abakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya.

50:2 Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.

50:3 “Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.

Ubuhinduzi n’inkomoko