“Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.
Yeremiya 50:3
Imirongo ikikije uyu
50:2 Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti “I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.
50:3 “Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.
50:4 “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, aba Isirayeli bazaza bari kumwe n’aba Yuda, bazagenda barira bashaka Uwiteka Imana yabo.