Yeremiya 51:58

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z’i Babuloni zizasenywa rwose, n’amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n’ubusa n’amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.”

Imirongo ikikije uyu

51:57 Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n’abanyabwenge baho, abategeka baho n’ibisonga byaho n’intwari zaho, na bo bazasinzira ubudakanguka.” Byavuzwe n’Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.

51:58 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z’i Babuloni zizasenywa rwose, n’amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n’ubusa n’amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.”

51:59 Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w’abashashi.

Ubuhinduzi n’inkomoko