Yeremiya 51:59

Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w’abashashi.

Imirongo ikikije uyu

51:58 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z’i Babuloni zizasenywa rwose, n’amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n’ubusa n’amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.”

51:59 Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w’abashashi.

51:60 Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse n’amagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni.

Ubuhinduzi n’inkomoko