Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z’ukuboko kwanjye n’ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z’amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z’ubwami.
Yesaya 10:13
Imirongo ikikije uyu
10:12 Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n’umutima w’igitsure n’ubwibone by’icyubahiro cye.
10:13 Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z’ukuboko kwanjye n’ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z’amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z’ubwami.
10:14 Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw’amahanga nk’uwiboneye icyari cy’inyoni, kandi nk’uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n’uwajwigiriye.”