Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw’amahanga nk’uwiboneye icyari cy’inyoni, kandi nk’uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n’uwajwigiriye.”
Yesaya 10:14
Imirongo ikikije uyu
10:13 Kuko yavuze ati “Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga z’ukuboko kwanjye n’ubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano z’amahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z’ubwami.
10:14 Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw’amahanga nk’uwiboneye icyari cy’inyoni, kandi nk’uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n’uwajwigiriye.”
10:15 Mbese intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero rwakwiyogeza ku urukeresha? Ni nk’aho inkoni yazunguza uyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk’aho atari igiti.