Yesaya 29:12

maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.”

Imirongo ikikije uyu

29:11 Kwerekwa kose kwabahindukiye nk’amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”,

29:12 maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.”

29:13 Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,

Ubuhinduzi n’inkomoko