Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,
Yesaya 29:13
Imirongo ikikije uyu
29:12 maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.”
29:13 Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,
29:14 nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo: ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka, n’ubuhanga bw’abahanga babo buzahishwa.”