Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n’isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.
Yesaya 29:22
Imirongo ikikije uyu
29:21 Ni bo bacumuza umuntu mu ijambo, kandi ūburanira mu muharuro bamutega umutego, umukiranutsi bakamuyobesha ikitagira umumaro.
29:22 Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n’isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.
29:23 Kandi we n’abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,