Kandi we n’abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,
Yesaya 29:23
Imirongo ikikije uyu
29:22 Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n’isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.
29:23 Kandi we n’abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,
29:24 n’abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n’abinuba bazemera kubwirizwa.”