Yesaya 62:2

Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka.

Imirongo ikikije uyu

62:1 Ku bw’urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugeza ubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k’umuseke, n’agakiza kaho kakamera nk’itabaza ryaka.

62:2 Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka.

62:3 Kandi uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe.

Ubuhinduzi n’inkomoko