Kandi uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe.
Yesaya 62:3
Imirongo ikikije uyu
62:2 Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka.
62:3 Kandi uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe.
62:4 Ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa.