Yesaya 62:4

Ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa.

Imirongo ikikije uyu

62:3 Kandi uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe.

62:4 Ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa.

62:5 Nk’uko umusore arongora umukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk’uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa.

Ubuhinduzi n’inkomoko